ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


Inyigisho Papa Fransisko yateguriye uwa gatatu, tariki ya 2 Mata 2025 Icyiciro cy’inyigisho. Yubile 2025. Yezu Kristu Mizero yacu. II. Ubuzima bwa Yezu. Abahuye nawe. 3. Zakewusi « Ngomba gucumbika iwawe uyu munsi ! » (Lk 19,5)


Date de publication
5 avril 2025
Views  30

Inyigisho Papa Fransisko yateguriye
uwa gatatu, tariki ya 2 Mata 2025
Icyiciro cy’inyigisho. Yubile 2025. Yezu Kristu Mizero yacu. II. Ubuzima bwa Yezu. Abahuye nawe. 3. Zakewusi « Ngomba gucumbika iwawe uyu munsi ! » (Lk 19,5)

Bavandimwe nkunda cyane,
Turakomeza kurangamira Yezu ahura na bamwe mu bo Ivanjili itubwira. Ubu ndashaka kuzirikana gato kuri Zakewusi : ni inkuru nkomeyeho cyane kuko ifite umwanya udasanzwe mu rugendo rwanjye rwo kwitagatifuza.
Ivanjili ya Luka itwereka Zakewusi nk’umuntu umeze nk’uwaciwe bidasubirwaho. Wenda natwe hari ubwo twumva tumeze dutyo : nta mizero. Zakewusi we ariko, yavumbuye ko Nyagasani yamushakashakaga.

Koko rero Yezu yamanutse ajya i Yeriko, umugi uri munsi y’indeshyo y’inyanja, mbese wafatwa nk’ishusho y’isi iri munsi y’ubutaka aho Yezu ajya gushaka abumva barazimiye. Kandi koko Nyagasani wazutse akomeza kumanuka mu kuzimu ko muri iki gihe, ahabera intambara, mu kababaro k’abarengana, mu mitima y’ababyeyi babona abana babo bapfa, mu nzara y’abakene. Zakewusi nawe, mu buryo bumwe yarazimiye, byatewe wenda no guhitamo nabi cyangwa se ubuzima bwamushyize aho bigoye kuhikura. Luka aribanda ku biranga uyu mugabo : ni umusoresha ni ukuvuga ko yaka imisoro abanyagihugu akayiha ba gashakabuhake b’Abanyaroma, hakiyongeraho ko ari umutware w’abasoresha, mbese ni nko kuvuga ko icyaha cye cyikubye incuro nyinshi.

Luka yongeraho ko Zakewusi ari umukire, bituma umuntu ashobora kumva ko yakize kubera ibyo yatwaye abandi mu manyanga, bitewe n’umwanya arimo. Ariko ibi byose bigira ingaruka : mbese Zakewusi yari mu bwigunge, bose bamusuzugura.
Yumvise ko Yezu anyura mu mugi, Zakewusi yagize inyota yo kumubona. Ntiyatekerezaga ko babonana akamwakira iwe, kumurebera kure byari bimuhagije. Nyamara ibyifuzo byacu bihura n’ibigeragezo ntibihite bigerwaho : Zakewusi ni mugufi ! Natwe niko tumeze, dufite intege nke tugomba kubana nazo. Hari kandi n’abandi bantu, rimwe na rimwe batadufasha : imbaga y’abantu irakingiriza Zakewusi ntashobore kubona Yezu. Mbese birasa no kumwihimuraho. Ariko iyo ufite icyifuzo gikomeye, ntucika intege. Ubona umuti w’ikibazo. Hagomba ubutwari no kutagira isoni, hagomba n’ukwiyoroshya kw’abana no kutibanda kuko abantu bari bumbone. Zakewusi yurira igiti nk’umwana. Hagomba kuba hari ahantu heza ho kureba, we ntawe umubona, yihishe inyuma y’amashami y’ibiti.

Ariko hamwe na Nyagazsani, ikitari gitegejerejwe kiraba buri gihe : Yezu ageze hafi, yubura amaso. Zakewusi yumva aragaragaye, nkeka ko yari ategereje ko Yezu amucyaha ku mugaragaro. Abantu nabo bashobora kuba wenda bari babyiteguye, ndetse barababara bitabaye : Yezu asaba Zakewusi kumanuka vuba, mbese ni nk’aho atangajwe no kumubona mu giti, hanyuma aramubwira ati « Ngomba gucumbika iwawe uyu munsi ! » (Lk 19,5). Imana ntishobora guhita idashakashatse uwazimiye.

Luka yibanda ku byishimo mu mutima wa Zakewusi. Ni ibyishimo by’uwiyumvamo ko arebwa neza, azwi ariko cyane cyane yababariwe. Indoro ya Yezu si imucira urubanza ahubwo ni iy’impuhwe. Ni izi mpuhwe rimwe na rimwe bitugora kwakira, cyane cyane iyo Imana ibabariye abo twebwe twabonaga batazikwiye. Turajujura kubera ko dushaka gushyira umupaka ku rukundo rw’Imana.
Mu nzu iwe, amaze gutega amatwi amagambo y’imbabazi ya Yezu, Zakewusi, arahaguruka, mbese ni nk’aho azutse ku mibereho y’urupfu yarimo. Ahaguruka kugira ngo afate icyemezo : gusubiza incuro enye ibyo yibye. Ntabwo ari ikiguzi atanga, kuko imbabazi z’Imana zitagurwa, zitangwa ku buntu, ahubwo ni ugushaka kwigana Yezu yumvise ko yamukunze. Zakewusi arafata icyemezo atabihatiwe, ariko arabikora kuko abona ari bwo buryo bwe bwo gukunda. Kandi arabikora ahuza amategeko y’Abanyaroma ku binjyanye n’ubujura n’inyigisho z’abayahudi ku kwibabaza. Zakewusi ntabwo ari umuntu w’ibyifuzo gusa, ahubwo ni umuntu ukora ibikorwa bifatika. Ijambo rye ntiri mu cyuka, ahubwo arahera ku mateka ye : yarebye ubuzima bwe abona ingingo atangiriraho urugendo rwo guhinduka.

Bavandimwe, twigire kuri Zakewusi guhorana amizero ndetse n’igihe twumva twahejwe cyangwa twumva tudashobora guhinduka. Twihingemo inyota yo kureba Yezu, ariko cyane cyane twemere kugerwaho n’impuhwe z’Imana ihora iza kudushaka, aho twaba twarazimiriye hose.
Papa Fransisko.

(Iyi nyigisho yahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Alexandre Uwizeye)


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]